Umugore yahamijwe icyaha cyo kugirana imibonano mpuzabitsina n'uwo batashakanye muri Qatar

Mu murwa mukuru Doha

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu,

Ni icyaha kunywa inzoga cyangwa se gusinda muri Qatari

Uwo mugore yafunzwe kuva mu kwezi kwa gatatu amaze kubwira igipolisi ko yasambanyijwe ku ngufu.

Uwo mugore w'imyaka 22 yahanishijwe ihazabu ingana n'amadolari 800 anahabwa igihano cyo gufungishwa ijisho mu gihe cy'umwaka umwe.

Umwunganira mu mategeko avuga ko yari yagiye kubyina mu ihoteli iri mu murwa mukuru Doha maze agarutse ku meza aho yari yicaye amaze gusoma ku kirahure yanyweragamo asanga bashyizemo ibintu bimusinzira.

Yongeye gukanguka ari mu mu nzu y'umuntu atazi maze asanga yasambanyijwe ku ngufu nkuko bivugwa n'umuburanira.

Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubuholandi yabwiye BBC ko biruhukije kubona uwo mugore yavuye muri gereza maze akoherezwa iwe mu rugo.

Yanze ariko kugira icyo avuga ko makuru avuga ko uwo bivugwa ko yamusambanyije ku ngufu yahawe igihano cyo gukubitwa ibiboko 140.

Ni icyaha kunywa inzoga cyangwa se gusinda muri Qatar nubwo bwose kunywa inzoga byemewe ku mahoteli amwe n'amwe kandi n'abanyamahanga bashobora kubona uruhushya rwo kugura inzoga.

Kugira imibonano mpuzabitsina ku bantu batashakanye nabyo ntibyemewe n'amategeko.

Muri 2013, umugore wo muri Norvege yahawe igihano cyo gufungwa amezi 16 mu gihugu cya Emirats Arabe unis kubera kugirana imibonano mpuzabutsina nuwo batashakanye no kumywa inzoga nyuma yaho abwiriye igipolisi ko yasambanyijwe ku ngufu.

Nyuma yaje guhabwa imbabazi yemererwa gutaha iwabo muri Norvege.