Ubudage buraburira OTAN kudashotora Uburusiya

Frank-Walter Steinmeie Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Frank-Walter Steinmeier ashaka ko OTAN n'Uburusiya byarushaho gukorana neza

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage, Frank-Walter Steinmeier, yaburiye umuryango wo gutabarana hagati ya Amerika n'Uburayi - OTAN - kutarushaho gukora ibikorwa bituma umwuka urushaho kuba mubi mu mubano wayo n'Uburusiya.

Mu magambo agomba gusohoka mu kinyamakuru, Bild am Sonntag, Bwana Steinmeier, avuga ko imyitozo ya gisirikare ikomeye ingabo za OTAN zagiriye mu Burayi bw'Uburasirazuba muri kuno kwezi nta kamaro yagiriye umutekano wo muri ako karere.

Kuwa gatanu, umukuru w'Uburusiya Vladmir Putin, yaburiye abantu ko ibintu bishobora kuba bibi niba OTAN ikomeje icyo yise politiki y'uruhande rumwe k'Uburusiya.

Yongeyeho ariko ko igihugu cye kidashaka ubushyamirane busa nk'ubwahozeho hagati y'impande zombi igihe hari hakiriho Repubublika zunze ubumwe z'abasoviyete.

Putin na Steinmeier bombi bashaka ko impande zombi zikorana neza.

Ibindi bisa n’ibi