Imbuga nkoranyambaga zafunzwe kubera gukopera

Abanyeshuri

Leta ya Algeria yabaye ifunze imbuga nkoranyambaga mu gihugu hose muri gahunda yo kugerageza kurwanya gukopera mu bizamini byo mu mashuri yisumbuye.

Hafi kimwe cya kabiri cy'abanyeshuri basabwe kongera gukora ikizamini cya baccalaureat guhera uyu munsi nyuma yaho ibibazo bya mbere byari byatangiye kuboneka kuri interineti.

Benshi mu banyeshuri bari babashije kubona ibibazo kuri Facebook n'izindi mbuga nkoranyambaga mbere yuko ikizamini gitangwa mu ntangiriro za kuno kwezi.

Abategetsi babwiiye ibiro ntaramakuru APS ko icyemezo cyo gufunga imbuga nkoranyambaga cyafashwe kugirango barinde abanyeshuri ababagezaho ibibazo bya baringa kuri izo mbuga.