Ubudage 1-Ubutaliyani 1 (penaliti 6-5)

Ubudage
Insiguro y'isanamu,

Ubudage bwahushije penaliti eshatu

Ubudage bwageze muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa rya Euro2016 butsinze Ubutaliyani kuri penaliti.

Ikipe ya Joachim Low, inafite igikombe cy'isi yasaga n'iri butsinde umukino mu gihe gisanzwe cyateganyijwe, igihe yakinaga n'ikipe y'Ubutaliyani yari itaratsinda na rimwe mu marushanwa akomeye. Mesut Ozil yafunguye amazamu ku munota wa 65 ku mupira yari ahawe na Mario Gomez.

Ubutaliyani bwahungabanye ariko buza gushimira abakinnyi b'inyuma b'Ubudage barimo Jerome Boateng, wakoze umupira n'intoki, bituma Leonardo Bonucci atsinda penaliti yanatumye Ubutaliyani bunganya mbere y'iminota 12 y'umukino.

Ubudage bwahushije penaliti eshatu, bibayeho bwa mbere mu mateka yabwo, ariko kandi buza gutsinda umukino.

Ubudage ntiburatsindwa kuri penaliti kuva mu mwaka wa 1976 ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa igihe bwatsindwaga na Czechoslovakia mu myaka 40 ishize.

Ubudage buzahura n'iza gutsinda hagati y'Ubufaransa na Iceland kuri iki Cyumweru.

Amarira ya Buffon

Insiguro y'isanamu,

Gianluigi Buffon yakinnye mu marushanwa 10 akomeye ku ruhande rw'Ubutaliyani kuva mu mwakwa wa 1998 mu gikombe cy'isi

Umukinnyi w'umukino - Manuel Neuer (Ubudage)

Insiguro y'isanamu,

Manuel Neuer

Umunyezamu w'Ubudage yitwaye neza cyane mu gihe cyo gutera penaliti akuramo ebyiri. Ariko yari yanakuyemo indi mipira yashoboraga kuvamo ibitego.

Icyo abatoza bavuze

Umutoza w'Ubutaliyani Antonio Conte: "Ndashaka gushimira abakinnyi. Bitwaye neza bitangaje mu myaka ibiri ishize mbatoza. Ndababaye kubera ko bagombaga gukomeza mu irushanwa."

"Twatumye abafana bacu batwishimira, Kandi twatumye abakinnyi babona ko ari icyubahiro kwambara umwenda w'ikipe y'igihugu."

Umutoza w'Ubudage Joachim Low: "Byari bitangaje, mu minota y'inyongera ku mpande ebyizi rifite ubumenyi bukomeye muri tekinike. Guhusha penaliti byo byari binatangaje kurushaho. Twagize amahirwe."

"Nta cyo nashinja ikipe. Twitwaye neza cya mu mikino 120. Tuzaruhuka ku buryo ku wa Kane tuzakomeza. Abakinnyi bafite uburambe baahushije, abakiri bato baratsinda."