Portugal yegukanye igikombe cy'Uburayi

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ikipe y'igihugu ya Portugal yaraye yegukanye igikombe cy'Uburayi imaze gutsinda Ubufaransa 1-0 mu mupira w'amaguru.
Iminota 90 y'uwo mukino wabereye i Paris mu Bufaransa nijoro yari yarangiye ari 0-0.
Byabaye ngombwa rero ko bongeraho indi minota 30 maze ku munota wa 110 nibwo umukinnyi wa Portugal witwa Eder yatsindaga igitego kimwe rukumbi muri uwo mukino waberaga muri Stade de France.
Byari ibyishimo bikokomeye ku bafana b'ikipe ya Portugal. Iyi ibaye inshuro ya mbere igihugu cya Portugal cyegukanye igikombe cy'Uburayi.
Ahavuye isanamu, Getty Images
Eder amaze gutsinda igitego cya Portugal
Portugal yakinnye hafi umukino wose idafite umukinnyi wayo w'icyamamare, Cristiano Ronaldo, wasohotse mu kibuga amaze kuvunika mu gice cya mbere cy'umukino.
Ubufaransa bwari bwakinnye neza mu gice kinini cy'umukino ariko abakinnyi babwo b'imbere ntibabashije kwinjiza ibitego byari byabazwe.