Sudan y'epfo yasubiye mu ntambara
Sudan y'epfo yasubiye mu ntambara
Muri Sudani yepfo haravugwa indi mirwano mishya nyuma y'amasaha make akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kasabye ko imirwano ihagarara.
Amakuru aturukayo aravuga ko habaye ibikorwa byo gukozanyaho kandi hakumvikana n'urusaku rw'imbunda mu murwa mukuru Juba.
Mu minsi mike ishize, abantu babarirwa mu magana baguye mu mirwano hagati y'ingabo zishyigikiye Perezida Salva Kiir n'abasirikare bashyigikiye Riek Machar umwungirije.