I Juba muri Sudani yepfo hararangwa ituze

Bamwe mu baturage bahungiye mu bigo bya ONU

Ahavuye isanamu, BEATRICE MATEGWA/ UNMISS

Insiguro y'isanamu,

Bamwe mu baturage bahungiye mu bigo bya ONU

Amakuru aturuka muri Sudani yepfo aravuga ko mu murwa mukuru Juba harangwa ituze nyuma y'imirwano yari imaze iminsi ihavugwa yahitanye abantu babarirwa mu magana.

Perezida Salva Kiir na visi perezida Reik Machar bombi basabye ingabo zibashyigikiye guhagarika imirwano.

Ahavuye isanamu, AP

Insiguro y'isanamu,

Riek Machar na Salva Kiir (wambaye ingofero)

Abantu babarirwa mu bihumbi bagoswe n'imirwano bahungiye mu makambi ya ONU, amashuri n'insengero.

Abo bategetsi bombi ubu barimo kotswa igitutu n'Umuryango w'abibumbye, Amerika n'ibihugu by'ibituranye kugirango bubahirize amasezerano yo guhagarika imirwano bombi bashyizeho umukono umwaka ushize kugirango igihugu kidasubira mu ntambara.