Rio de Janeiro ngo yiteguye kwakira imikino Olympique

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe imikino ngororangingo ku isi, IOC, uravuga ko umujyi wa Rio de Janeiro witeguye kwakira imikino ya Olympique yo muri uyu mwaka wa 2016.
Nawal El Moutawakel, ushinzwe ishami ry'uwo muryango rishinzwe gukurikiranira hafi imyiteguro y'iyo mikino, yasuye Brazil ku nshuro ya nyuma nyuma yo kujyayo inshuro nyinshi guhera mu mwaka wa 2009.
Abantu bari bafite ubwoba ko umujyi wa Rio ushobora kuba utiteguye bihagije kubera ibibazo binyuranye wahuye nabyo.
Ibyo bibazo birimo ibirebana n'ubwubatsi bw'aho imikino izabera, indwara iterwa n'agakoko ka Zika ndetse n'ibibazo bya politiki.
Ariko El Moutawakel yavuze ko nta kibazo gihari ku birebana naho iyo mikino izabera.
Imikino ya Olimpike ya 2016 izatangira kuva ku itariki ya 5 kugeza kuri 21 z'ukwezi gutaha kwa munani.