Urukiko rw'i La Haye ntirwashyigikiye Ubushinwa

Ahavuye isanamu, Reuters
Urukiko mpuzamahanga rwasanze ibyo Ubushinwa bumaze imyaka buvuga ko igice kinini cy'inyanja y'amajyepfo y'Ubushinwa ari icyabwo nta shingiro bifite mu rwego rw'amategeko.
Ubushinwa bwamaganye icyo cyemezo cy'urukiko rushinzwe gukemura ibibazo hagati y'ibihugu ruri i La Haye.
Itangazo ryanyujijwe mu biro ntaramakuru bya leta y'Ubushinwa, Xinua, rivuga ko icyo cyemezo nta gaciro gifite.
Iyi ni inshuro ya mbere urukiko mpuzamahanga rufashe umwanzuro ku bibazo biterwa n'ubwumvikane buke hagati y'ibihugu bipfa kugenzura inyanja y'amajyepfo y'Ubushinwa.
Ikirego cyari cyaragejejwe muri urwo rukiko n'igihugu cya Philippines.
Urwo rukiko rwavuze ko Ubushinwa bwavogeye uburenganzira bwa Philippines kuri iyo nyanja.
Rwanavuze kandi ko Ubushinwa bwabangamiye ibidukikije bwubaka ibirwa muri iyo nyanja