Guhoza igikumwe mu kanwa ku bana ngo byaba atari bibi

Umwana urya urutoki

Ahavuye isanamu, Thinkstock

Icyegeranyo gishya cy'abahanga mu buvuzi bw'abana cyagendeye ku bivugwa ko guhura na za mikorobe zimwe na zimwe ngo bishobora gutuma umubiri udapfa guhangarwa n'indwara.

Ubushakashatsi bwakorewe abana bagera ku 1000 bo muri Nouvelle Zelande bwasanze guhoza igikumwe mu kanwa no kuruma inzara ku bana ngo hari indwara zo mu bwoko bwa allergie bishobora kubakingira.

Abo bana bakomeje gukurukiranwa kuva ku myaka itanu kugeza bakuze bakagera ku myaka 32.

Ibyo ariko ngo ntacyo bikingira ku ndwara nka asthma.

Ahavuye isanamu, Thinkstock

Ubwo bushakashatsi buvuga ko amahirwe make kuri abo bana yo kurwara indwara zo mu bwoko bwa allergie nk'iziterwa n'umukungugu wo mu nzu cyangwa se ubwoya bw'inyamaswa zo mu rugo ngo yagabanutseho kimwe cya gatatu ugereranyije n'abana batigeze bagira iyo ngeso.

Abo bahanga - barangajwe imbere na Prof Malcolm Sears wo muri kaminuza ya McMaster yo muri Canada - ntabwo bagira abantu inama yo gutoza abana guhoza igikumwe mu kanwa cyangwa se kuruma inzara.

Nubwo bimeze gutyo ariko, baravuga ko bisa nkaho hari ikintu kiza bibazanira.