Sudan yepfo yanze izindi ngabo za IGAD

Ahavuye isanamu, Reuters
Abasirikare ba Perezida Salva Kiir baherutse kurwana n'abashyigikiye visi perezida Riek Machar.
Sudani yepfo yamaganye igitekerezo gishyigikiwe na ONU cyo kohereza abandi basirikare bo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu nyuma y'imirwano ikomeye yabaye mu murwa mukuru Juba mu cyumweru gishize.
Uhagarariye Sudani yepfo mu muryango w'ubumwe bwa Afurika yavuze ko igihugu cye kitazemera abandi basirikare ku butaka bwacyo.
Abakuru b'ibihugu byo muri Afurika y'uburasirazuba biyemeje kwohereza izindi ngabo muri Sudani yepfo nyuma y'imirwano yahabaye mu minsi ishize igahitana abantu babarirwa mu magana.
Abakuru b'ibihugu byo mu muryango wa IGAD bahuye n'umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki moon i Kigali mu Rwanda maze biyemeza kohereza ingabo muri Sudani yepfo ngo kubera ko ari ngombwa cyane kugirango icyo gihugu kidasubira mu ntambara.
Umuryango wa IGAD uvuga ko izo ngabo zizatera inkunga ingabo za ONU ziri muri Sudani yepfo zo mu mutwe wa UNMISS zanenzwe cyane kubera kunanirwa kurinda neza abaturage b'abasivili.
Abategetsi benshi barimo Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ariko ntabwo bashyigikiye igitekerezo cy'umunyamabanga mukuru wa ONU cyo gufatira Sudani yepfo ibihano byo kuyibuza kugura intwaro.
Ibi byifuzo biri mu mugambi w'ingingo zirindwi ugomba kwigwa kandi ukemezwa n'inama y'abakuru b'ibihugu b'umuryango w'ubumwe bwa Afurika itangira kuri iki cyumweru i Kigali mu Rwanda.