AU yatangije bwa mbere ku mugaragaro pasiporo nyafurika

I Kigali mu Rwanda hatangiye inama y'abakuru b'ibihugu n'aba leta z'ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bwa Afurika.
Ikintu k'ingenzi kimaze gukorwa nuko abari muri iyo nama batangije ku mugaragaro urupapuro rw inzira rumwe ku banyafurika.
Perezida wa Tchad, Idris Deby, na Perezida w'Urwanda, Paul Kagame, babaye aba mbere bahawe iyo pasiporo ya mbere itanzwe n'uwo muryango.
Abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga n'abakozi bo hejuru bo mu muryango w'ubumwe bwa Afrika nabo bazahabwa iyo pasiporo mu minsi ibiri iyi nama igiye kumara.
Ahavuye isanamu, Other
Uyu muryango ufite ikizere ko mu mwaka wa 2018 iyi pasiporo izaba yatangiye guhabwa abaturage basanzwe bo mu bihugu bigize uwo muryango.
Uru rupapuro rw'inzira nyafurika ngo ruzafasha abatuye Afurika kugenderana nta nkomyi.
Dlamini Zuma ashikiriza passport nshasha nyafrica
Ku murongo w'ibigomba kwigwa muri iyi nama harimo ikibazo cy'umutekano muke muri Sudani yepfo, ikibazo cyo kohereza ingabo z'uyu muryango mu gihugu cy'Uburundi, no gusuzuma ubusabe bw'igihugu cya Maroc mu kugaruka muri uyu muryango dore ko hari hashize imyaka 32 iki gihugu cyivanyemo.
Iyi nama kandi igomba kugena umuntu ugomba gusimbura umukuru w'akanama k'umuryango w'ubumwe bwa Afurika, Nkosazana Dlamini-Zuma, ucyuye igihe.