Urwanda rwaba rufungira abakene ahatabigenewe?

Human Rights Watch irarega u Rwanda ko ruhohotera abakene
Icyegeranyo cyo muri uyu mwaka cyasohowe uyu munsi n'umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Human Rights Watch, kiravuga ko u Rwanda rukomeje gufungira abakene mu bigo by'agateganyo mu buryo butemwe n'amategeko.
Mu kiganiro yahaye BBC Gahuzamiryango, Carina Tertsakian, ushinzwe akarere k'ibiyaga bigari, yavuze ko bakoze iperereza ku bigo 4: Gikondo kiri i Kigali, Muhanga kiri mu karere ka Muhanga, Mbazi kiri muri Huye na Mudende kiri muri Rubavu.
Uwo muryango uravuga ko abafungirwa muri ibyo bigo muri rusange ari abakene badafite aho batura, abacururiza mu mihanda n'abana b'inzererezi.
Uwo muryango wavuze ko ubuzima muri ibyo bigo bukomeye kuko abafungirwamo uretse kutabona ibirwa n'amazi bihagije, ntabwo bitabwaho mu buzima, ngo baranakubitwa.
Uwo muryango uravuga ko ibyumba bafungirwamo birimo umwanda kandi barabyigana.
Carina yabwiye Gahuzamiryango ko nyuma y'icyigeranyo basohoye mu mwaka ushize, ngo hari ibyahindutse mu kigo cy'i Gikondo.
Human Rigths Watch irasaba u Rwanda ko rwubahiriza amategeko mu gufunga abo bakene kuko hari abamaramo iminsi, cyangwa ibyumweru, cyangwa amezi bakarekurwa bategejejwe imbere y'ubucamanza.
Umunyamakuru wa BBC amubajije niba barigeze basura ibyo bigo, Carina yasubije ko leta y'u Rwanda yanze kubaha ubwo burenganzira cyokora ngo Humana Rights Watch yavuganye n'abantu 43 bafungiwe muri ibyo bigo 4.
Yavuze ko mbere y'uko basohora iki cyegeranyo, babimenyesheje ministeti y'ubucamanza ndetse basaba abayobozi bayo kugira icyo babivugaho.
Yavuze ko mu ntangiriro z'uku kwezi, iyo ministeri yavuze ko ikomeje kubikoraho iperereza ngo kandi yabamanyesheje ko kugeza ubu nta makuru ifite y'abantu barahohotewe bari muri ibyo bigo.