Umunyamerika yamanutse muri metero zirenga 6.000 nta mutaka

Luke Aikins yaguye mu rushundura rwagati Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Luke Aikins yaguye mu rushundura rwagati

Umunyamerika Luke Aikins yabaye umuntu wa mbere umanutse mu kirere muri metero 7.620 adakoresheje umutaka, agwa mu rushundura nta kibazo.

Umunyamerika umanukira mu kirere yabaye umuntu wa mbere usimbutse uburebure burenga metero ibihumbi birindwi n'igice (metero 7.620) adakoresheje umutaka wabigenewe. Luke Aikins yageze kuri uyu muhigo mu kibaya cya Simi muri leta ya California.

Yari yambaye icyuma cyimutiza umwuka kubera ubutumburuke bw'aho yamanukiraga, yamaze iminota ibiri mu kirere mbere yo kugwa mu rushundura rwari rwamanitswe muri metero 60 uvuye ku butaka. Aikins amaze imyaka 26 amanukira mu kirere, muri icyo gihe yamanutse inshuro 18.000.

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Luke Aikins yamaze imyaka ibiri yitoza mbere yo kugera kuri uyu muhigo

Yaniyemereye ko habuze gato ngo asubike iki gikorwa kubera ko bamutegetse kwambara umutaka ariko ibi byari gutuma birushaho kumeta nabi kubera uburemere bw'ibiro byinshi.

Bwana Aikins, usanzwe ugira inama akanahugura ishyirahamwe ry'abamanukira mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Parachute Assossiation), yavuze ko inshuti ye ari yo yamuhaye igitecyerezo mu myaka ibiri ishize.