Papa Francis yasezeye Polonye mu gitambo cya misa cyitabiriwe cyane

Ibihumbi by'abantu bitabiriye misa yasomwe na Papa Francis ku munsi wa nyuma w'urugendo rwe rw'iminsi itanu muri Polonye.
Ku munis wa nyuma w'uruzinduko rwe, Papa Francis yashishikarije urubyiruko rusaga miliyoni ebyiri ndetse n'abandi bantu bakoze urugendo bavuye imihanda yose ku isi bajya mu masengesho, kwamagana urwango hagati y'abantu. Atura igitambo cya misa ku izuba rikakaye, Papa yatakambiye abantu kugira ubumuntu budakoresha imipaka nk'amabariyeri.
Akoresha imvugo y'ikoranabuhanga, yavuze ko abantu bagombye gukoresha bibiliya nk'iyoboranzira. Iki gitambo cya misa kiri mu rwego rw'ikoraniro mpuzamahanga ry'urubyiruko rwa Gatolika ku isi, cyahuriranye n'ibirori byo kwishimisha byarimo ababyitabiriye bazamura amabendera, banyurwa n'umuziki ndetse bifata n'amafoto amenyerewe nka "selfie".
Nyuma y'imihango, ababikira n'abihay'Imana bakuru bafatanye amaboko bazamuka kuri podiyumu. Iyi misa isoje uruzinduko rwa Papa muri Polonye, yari amazemo iminsi itanu.
Ni urugendo rwa mbere akoreye mu Burayi bw'uburasirazuba rwanamujyanye gusura inkambi ya Auschwitz yiciwemo Abayahudi.