Icyumweru cya Gay Pride muri Uganda

Ahavuye isanamu, Reuters
Impirimbanyi zizihiza Gay pride mu mujyi wa Uganda mu mwaka ushize
Uyu munsi muri Uganda hatangiye igikorwa ngarukamwaka kimara icyumweru cyo kubungabunga ubuzima bw'abahuza ibitsina babisangiye, Gay Pride Week.
Iyi ibaye inshuro ya gatanu iki gikorwa kiba.
Muri iki gihugu haherutse gushyirwaho amategeko akaze abangamira abahuza ibitsina babisangiye cyangwa abatinganyi, ariko amahanga arabyamagana.
Hakajijwe umutekano muri iki cyumweru na cyane cyane mu murwa mukuru wa Kampala kuko aribwo bwa mbere ibi bikorwa bihabereye.
Abantu babarirwa muri 300 nibo bateganijwe kuzacyitabira, bamwe bakaba bazaturuka mu bihugu by'ibituranyi.
Hazasurwa amazu y'urubyiniro azwi cyane, kandi hazabaho ubukangurambaga ku bijyanye n'ibibazo by'ubuzima ku bakobwa baryamana hagati yabo, abaryamana n'ibitsina byombi, n'abandi banya Uganda.
Ubutinganyi buracyari icyaha muri Uganda, ariko polisi yemera ko idashobora kubuza icyo gikorwa kuba.
Abashinzwe umutekano bigeze kuburizamo imyiyerekano ya mbere yabaye mu 2012, ndetse abantu 5 batabwa muri yombi.
Mu 2014 hari hatangiye kwigwa itegeko rihana ba nyamuke bishingiye ku guhuza ibitsina, ariko rihita rihagarikwa.
Cyakora bamwe mu banyapolitiki, harimo n'abashingamateka bavuze ko bibuzwa kurisubukura.