Nicaragua: Perezida arashaka ko umugore we amwungiriza

Daniel Ortega n'umugore we

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu,

Daniel Ortega n'umugore we Rosario Murillo

Perezida wa Nicaragua, Daniel Ortega, yagennye umugore we kuzamwungiriza natsinda amatora y'umukuru w'igihugu ateganijwe mu kwezi kwa 11.

Ortega ariyamamariza kuyobora igihugu ku nshuro ya gatatu.

Umugore we, Rosario Murillo, asanzwe afite umwanya ukomeye muri leta kubera ko ari umuvugizi wa mbere wa leta kandi abonwa cyane na benshi nkaho ubutegetsi abusangiye n'umugabo we.

Abanenga ubutegetsi bwa Daniel Ortega bamushinja we n'umugore kuyobora igihugu nk'akarima kabo.

Nubwo Ortega adakunze kuvugana n'ibitangazamakuru, umugore we aba ari kuri televiziyo kenshi aganira politiki.