Nigeriya: Abakozi bategetswe guhinga

Ahavuye isanamu, Getty
Bwana Rochas Okorocha, umuyobozi wa leta y Imo
Leta y'intara y'majyepfo ya Nigeriya yategetse abakozi bayo gukora iminsi 3 gusa mu cyumweru, indi iminsi 2 bakayiharira ubuhinzi.
Leta yategetse ko kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatatu bazajya bakorera leta naho kuwa kane no kuwa gatanu bajye mu bikorwa by'ubuhinzi.
Leta y'intara ya Imo iravuga ko izaha abakozi bayo ubutaka, imbuto n'izindi mfashanyo kugira ngo iteze imbere ubuhinzi.
Iryo tegeko ariko ntirireba abarimu, abaganga n'inzego zishinzwe ubutabazi.
Abakozi benshi ba leta bafite impungenge ko bishobora kuba ari uburyo bwo kugabanya imishahara yabo, ariko leta irabihakana.
Hari ubuyobozi bwa leta zigize Nigeriya bufite ibibazo byo guhemba abakozi kubera ubukungu butifashe neza.