Kabila na Kagame bahuriye mu Rwanda

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency
Perezida Kabila na Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo, Joseph Kabila, yakoze urugendo rw'umunsi 1 mu Rwanda aho yahuriye na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ku mupaka mu mujyi wa Rubavu.
Ni uruzinduko ibihugu byombi bivuga ko rugamije gushimangira umubano n'ubufatanye nk'ibihugu bituranye nyuma y'imyaka y'amakimbirane n'urw'icyekwe hagati yabyo.
Mu masaa 5 y'amanywa nibwo Perezida Kabila yari yambutse umupaka uhuza ibihugu byombi yinjira ku maguru ku ruhande rw'u Rwanda.
Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency
Perezida Kabila amaze kwinjira mu Rwanda
Umutekano wari wakajijwe mu mujyi wa Rubavu n'inkengero zawo.
Nta kigezwe gitangazwa kubyaganiriweho n'abo bategetsi bombi.
Gusa biravugwa ko hari byinshi byo kuganirwaho cyane cyane ibibazo by'umutekano n'ubufatanye mu karere k'ibiyaga bigari.
Ku kibazo cy'umutekano, muri Congo cyane cyane mu gace k'iburasirazuba gahana imbibi n'u Rwanda, havugwa abarwanyi ba FDLR.
Mu minsi yashize havuzwe udutero shuma twabwagwaga n'abantu batazwi byavugwaga ko bambaye imyenda y'igisirikali cya Congo.
Nyuma y'ibibazo n'urwicyekwe byaranze ibihugu byombi mu myaka yashize, bigaragara ko umubano hagati y'ibihugu byombi ugenda urushaho kugaruka ushyira ubufatanye.
Kuri ubwo bufatanye nyine, u Rwanda na Congo bihuriye ku kiyaga cya Kivu, u Rwanda rukaba rwaratangiye kugicukuramo Gaz Methane itanga ingufu zingana na MW 26.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro imirimo yo gucukura iyo Gaz,Perezida Paul Kagame yasabye ko u Rwanda na Congo byakwishyirahamwe bigacukura gaz nyinshi ishoboka mu rwego rwo guha abatuye ibyo bihugu amashanyarazi menshi ashoboka.