Umutingito mu Butaliyani: Inzu ndangamurage zizatanga amafaranga zizinjiza ku Cyumweru

A rescuer in Amatrice on 27 August, 2016

Inzu ndangamurage zo mu Butaliyani zizatanga amafaranga yose azava mu bukerarugendo ku Cyumweru ziyagenere ibikorwa byo gufasha nyuma y'impfu z'abantu 291 bishwe n'umutingito ku wa Gatatu.

Insengero nyinshi n'amazu y'amateka yarangiritse cyane nyuma y'umutingito wari ufite igipimo cya 6.2 wakubise agace ka Amatrice n'utundi turere tuhakikije.

Umuyobozi w'umujyi wa Amatrice yavuze ko ashaka kugarurira uyu mujyi ubwiza wahoranye.

Minisitiri w'intebe na perezida bitabiriye umuhango wo gushyingura abantu 35 ku Cyumweru.

Nyuma y'imihango yabereye mu mujyi wa Ascoli Piceno, minisitiri w'intebe Matteo Renzi yavuganye na abmwe mu babuze ababo.

Yabwiye umwe muri bo ati: "Tuzavugana ku cyo twakorera hamwe mu gihe kiri imbere. Ariko ntiwihebe. Ibyo ni ingenzi."

Musenyeri Giovani D'Ercole yabwiye imbaga y'abari bitabiriye imihango ko bagomba gukomera kugira ngo bubake ubuzima bwabo ndetse n'imijyi.

Insiguro y'isanamu,

Hafi y'insengero zose ndetse n'amazu ndangamateka yarangiritse cyane

Insiguro y'isanamu,

Minisitiri w'Ubutaliyani Matteo Renzi (ibumoso) yitabiriye imihango ari kumwe n'umugore we Agnese

Insiguro y'isanamu,

Umuyobozi w'umujyi wa Amatrice Sergio Pirozzi (ibumoso)ari kumwe na perezida Sergio Mattarell (hagati) ku wa Gatandatu