Umukinnyi ukina muri NFL muri Amerika, Kaepernickyanze kubahiriza indirimbo y'igihugu

Kaepernick yakoze imyigaragambo mu gihe cy'umukino (Ifoto ya cyera) Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Kaepernick yakoze imyigaragambo mu gihe cy'umukino (Ifoto ya cyera)

Umukinnyi wa NFL (National Football League) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanze guhagarara mu gihe indirimbo yubahiriza igihugu yaririmbwaga kubera icyo abona nk'akarengane gashingiye ku ruhu.

Colin Kaepernick, ukinira ikipe ya San Franscico 49ers, yagumye yicaye igihe indirimbo y'igihugu yaririmbwaga.

Mu gusobanura impamvu yabimuteye yagize ati:

"Singiye guhaguruka nerekana ishema ry'ibendera ry'igihugu gipyinagaza abirabura n'abandi bantu b'ibara."

Bamwe mu bafana bamuzomereye igihe yajyaga mu kibuga.

Ariko ikipe ye yavuze ko ishyigikiye uburenganzira bwe bwo kwigaragambya, yakoresheje igihe 49ers yakiraga Green Bay Packers mu mukino wo ku wa Gatanu.

Ikipe ye yagize iti:

"Twemera uburenganzira bw'umuntu bwo guhitamo kwifatanya cyangwa kutifatanya mu kwishimira indirimbo y'igihugu."

Umuvuzigizi wa NFL yasobanuye ko abakinnyi "bashishikarizwa, ariko ntibasabwa" guhaguruka mu gihe cy'indirimbo yubahiriza igihugu.

Uwufise ububasha kw’isanamu AP