Tanzaniya yafunze amaradiyo 2 yigenga

Ahavuye isanamu, AP
Minisitiri w'itumanaho, Nape Nnauye
Leta ya Tanzaniya yafunze by'agateganyo amaradiyo 2 yigenga kubera ko yaba yarasebeje Perezida John Magufuli no gukongeza imvururu.
Ayo maradiyo, Radio 5 ikorera mu mujyi wa Arusha na Magic FM ikorera i Dar es salaam, ari mu maradiyo akunzwe muri icyo gihugu.
Minisitiri w'itumanaho, Nape Nnauye, yategetse akanama kabishinzwe kuyakoraho iperereza n'ibihano akwiye gufatirwa.
Nta bisobanuro birambuye byatanzwe na leta, ikivugwa n'uko ayo maradiyo yatangaga ubutumwa busesbya Perezida John Magufuli.
Mu kwezi gushize, leta ya Tanzaniya yafunze ikinyamakuru cyitwa Mseto cyarezwe ko cyanditse amakuru y'ikinyoma.