Umudepide muri Kenya arashaka itegeko ryemera abatemera igitsina bafite.

Isaac Mwaura aranasaba ko haba ikigega gifasha abantu kwihinduza igitsina.
Umudepite muri Kenya yasabye inteko ishinga amategeko gutora itegeko ryemera abantu biyumvamo igitsina gitandukanye n'icyo bavukanye (bita transgender).
Isaac Maura ari no gusaba ko haba inkunga yo guhindurira abantu igitsina no kwigisha rubanda kureka gushyira mu kato abiyumvamo igitsina gitandukanye n'icyo bavukanye.
Umwe wavutse ari umugore ariko akaza kwiyumvamo ko ari umugabo yabwiye BBC ati :"Bamfata nk'umuvumo".
James Karanja, wiyumvamo ko ari umugabo yabwiye umunyamakuru wa BBC Idris Situma ukorera i Nairobi ibijyanye n'ibibazo amaze igihe abamo.
Yagize ati: "Izina ryanjye nyaryo ni Mary Waithera- izina nahawe na mama nyuma y'urujijo rw'igitsina cyanjye maze kuvuka Batekereje ko nari umukobwa ariko ndi umuhungu."
Bwana Karanja ubu ari mu bihe byo kwibagisha agahindura igitsina, ibintu bitwara akayabo k'amafaranga atabonwa na benshi.
Bwana Mwaura avuga ko iyi ari yo mpamvu ashaka ko bagenzi be mu nteko bashyiraho ikigega cy'amafaranga mu ngengo y'imari yo gufasha abantu 120 biyumvamo nk'abafite igitsina gitandukanye n'icyo bavukanye.
Kenya ni igihugu gisanzwe kigendera ku mahame y'imico ya kera aho ibibazo bishingiye ku gitsina ndetse n'uburyo gikoreshwa byirengagizwa mu izina ry'imyemerere y'idini cyangwa ry'umuco.
Ariko muri 2014, urukiko rwaciye urubanza rurengera umugore wiyumva nk'umugabo wari wareze abategetsi muri minisiteri y'uburezi bari banze guhindura izina rye ngo rihure n'igitsina cye gishya yiyumvagamo.
N'ubwo urwo rubanza rwari rufite uburemere mu gihugu, abandi ba nyamuke biyumvamo igitsina gitandukanye n'icyo bavukanye muri Kenya bafite imbogamizi nyinshi. Bwana Karanja afite ingorane zo kubona akazi aho bamwe mu banyemari "batekereza ko nzatuma ubucuruzi bwabo buzahara".