Igitero cy'iterabwoba cyaburijwemo i Mombasa

Sitasiyo ya police
Insiguro y'isanamu,

Kuri sitasiyo ya polisi mu mujyi wa Mombasa

Igipolisi cyo mu mujyi wa Mombasa muri Kenya kiravuga ko cyaburijemo igitero cy'iterabwoba cyari kigambiriye ahantu igipolisi gikorera.

Abagore batatu bakekwa kuba muri uwo mugambi bishwe barashwe naho abapolisi babiri barakomereka.

Polisi iravuga ko abakekwa bageze kuri sitasiyo nkuru ya polisi mu mujyi wa Mombasa baje kuvuga ko bibwe telefone ngendanwa.

Mu gihe umwirondoro wabo wagenzurwaga, umwe muri bo yasohoye icyuma maze agitera umupolisi inshuro nyinshi mu gihe undi yahise ajugunya igisasu cya lisansi ku bakozi b'igipolisi bari aho bakirira abafite ibibazo.

Igipolisi cyahise kirasa maze bose kirabica.

Abapolisi bakomeretse bajyanywe kwa muganga.

Hashize imyaka mike akarere ka Kenya gakora ku nyanja kibasirwa n'ibitero by'iterabwoba, byinshi muri byo bikaba bikunze kugabwa n'umutwe ugendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu wa Al Shabaab.