Abibye inka za Museveni bafashwe

Ahavuye isanamu, AFP
Abagabo batatu batawe muri yombi muri Uganda bashinjwa kwiba inka z'umukuru w'igihugu.
Igipolisi kiravuga ko abo bagabo bavanye izo nka za Perezida Yoweri Museveni mu isambu ye iri hagati muri Uganda aho afite amashyo menshi y'inka z'inyambo.
Kivuga ko izo nka zibwe abo bagabo bari bazijyanye ku isoko kuzigurisha.
Perezida Museveni - ukomoka mu muryango w'aborozi b'inka - akunda kenshi kujyana abashyitsi bakomeye bavuye mu mahanga gusura inka ze.
Yavuze ko ashaka kuzaba umushumba najya mu kiruhuko k'izabukuru.
Museveni yatorewe gukomeza kuyobora Uganda mu ntangiriro y'uyu mwaka; iyi akaba ari manda ye ya gatanu.