Islam mu Rwanda isaba abayoboke bayo kurwanya iteraboba

Abaislamu mu Rwanda
Insiguro y'isanamu,

Abaislamu mu Rwanda bahamagariwe kurwanya iterabwoba

Umuyobozi w'Abayislamu mu Rwanda, Cheikh Salim Hitimana yavuze ko ibitekerezo by'ubuhezanguni bikomeje kwiyongera mu rubyiruko rw'u Rwanda, cyane cyane urwo mu idini ya Islam.

Mu nyigisho yagejeje ku bayoboke kuri uyu munsi w'igitambo, Cheikh Hitimana yasabye ababyeyi guhaguruka kuko ikibazo cy'iterabwoba cyatangiriye kugaragara mu ngo.

Insiguro y'isanamu,

Mu nyigisho zikomeje gutangwa n'abayobozi ba politiki ndetse n'ab'umutekano, hakomeje kumvikana imvugo zitihanganira abakekwaho iterabwoba

Yongeye gushimangira ko ababyeyi bafite inshingano zo kumenya ibyo abana babo birirwamo, bagakumira hakiri kare imyitwarire idakwiye.

Yavuze ko ashyigikiye ikurikiranwa rya bamwe mu bakekwa kandi ko bitabangamiye amahame y'idini.

Insiguro y'isanamu,

Hari abagiye baraswa n'abashinzwe umutekano bakekwa iterabwoba

Hashize iminsi mu gihugu havugwa abantu batabwa muri yombi bakekwaho kuba abayoboke b'imitwe y'iterabwoba ikorera mu mahanga ndetse bamwe bakaba barishwe n'inzego z'umutekano.

Mu nyigisho zikomeje gutangwa n'abayobozi ba politiki ndetse n'ab'umutekano hirya no hino mu gihugu, hakomeje kumvikana imvugo zitihanganira abakekwaho iterabwoba.

Bamwe mu bayobozi ndetse ntibatinya kuvuga ko aba bantu bakwiye kwicwa batitaye cyane ku manza zigomba guhamya umuntu icyaha.