Guhagarika imirwano byatangiye muri Syria

Umunyasiriya atwaye igare

Ahavuye isanamu, AFP

Amasezerano mpuzamahanga yo guhagarika intambara muri Syria yatangiye gushyirwa mu bikorwa nubwo bwose hakiri ugushidikanya ku kuntu impande zose zizayubahiriza.

Ayo masezerano ashyigikiwe na Leta zunze ubumwe za Amerika n'Uburusiya.

Igisirikare cya leta ya Syria cyahise gisohora itangazo rivuga ko ayo masezerano azubahirizwa muri Syria hose mu gihe cy'iminsi irindwi.

Ariko cyongeyeho ko kizasubiza kihanukiriye uwo ariwe wese uzanyuranya nayo ku ruhande rw'inyeshyamba.

Ahavuye isanamu, ABO ANAS

Insiguro y'isanamu,

Abana bakinira hejuru y'igisasu mu gace ka al-Muyaser mu mujyi wa Aleppo.

Imbirimbanyi ziravuga ko ubu muri Syria hari agahenge.

Umuturage utuye mu karere kagenzurwa n'inyeshyamba mu burasirazuba bw'umujyi wa Aleppo yabwiye BBC ko ibisasu byiriwe biharaswa byahagaze kandi ko nta ndege y'intambara ikiri mu kirere cyo hejuru y'uwo mujyi.

Mbere y'uko ayo masezerano atangira gushyirwa mu bikorwa Perezida wa Syria, Bashar al- Assad, yavuze ko azisubiza uturere twose tw'igihugu turi mu maboko y'imitwe y'inyeshyamba.