Major Aimable Rugomwa yagejejwe bwa mbere mu rukiko

Major Rugomwa
Insiguro y'isanamu,

Major Rugomwa avuga ko ibyo yakoze byari mu rwego rwo kwirwanaho

Umusirikare ufite ipete ryo mu rwego rwa Major uherutse kwica umwana w'umunyeshuri yagejejejwe bwa mbere mu rukiko kuri uyu wa kabiri, asaba gufungurwa by'agateganyo.

Mu mwambaro we wa gisirikare Major Aimable Rugomwa yinjiye mu rukiko akikijwe n'abamwunganira mu mategeko batatu.

Yari kumwe kandi na mukuru we Nsanzimfura w'umusivili, ubushinjacyaha buvuga ko yamufashije kwica umusore Mbarushimana Theogene wari ufite imyaka 19.

Ubushinjacyaha buvuga ko Major Rugomwa yafatiye uyu musore ku irembo rye ku itariki 4 z'uku kwezi akamwinjiza mu gipangu cye ku gahato aho yamukubitiye kugeza apfuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore yari anyuze kw'irembo kwa Major yigendera.

Gusa uregwa wemera ko yakubise uwo musore we avuga ko yamusanze iwe yinjiye imbere mu gipangu, yemeza ko yari aje kumwiba.

"Habaye kurwana"

Yemeza ko habaye kurwana hagati ya bombi kandi ko we ibyo yakoze byari mu rwego rwo kwirwanaho kwemerwa n'amategeko.

Ibi kandi bishimangirwa n'abamwunganira bavuga ko icyo yakoze ari ukwirwanaho, ibi bikaba bitagomba gufatwa nk'icyaha cy'ubwicanyi.

Major Rugomwa
Insiguro y'isanamu,

Major Rugomwa avuga ko ibyo yakoze byari mu rwego rwo kwirwanaho

Yaba Major Rugomwa ndetse n'abamwunganira bahuriza ku kuba uwishwe yari umujura dore ko bashimangira ko yari yinjiye mu rugo kandi urugo rukaba rwari rwaraye rutewe n'abajura.

Havuzwe byinshi kuri uru rupfu

Urupfu rw'uyu musore rwakurikiwe n'amagambo menshi, abatari bake banenga igikorwa cy'uyu musirikare.

Ababyeyi b'uyu mwana bemezaga ko batari basanzwe bamuziho imyitwarire mibi, bagasaba ko uyu musirikare yakurikiranwa n'ubutabera.

Ntibyatinze, Ministeri y'ingabo ihita isohora itangazo rivuga ko yamaganye iki gikorwa cy'uyu musirikare yemeza ko kidafite aho gihuriye n'inshingano z'umusirikare.

Itsinda ry'abasirikare bakuru ryahise ryoherezwa kujya gusura uyu muryango ndetse banawushyikiriza inkunga ya Ministeri y'ingabo, cyakora iyi nkunga ntiyamenyekanye ingano yayo.