Ushobora kubyara abana 70? Bwana Laibon yarabikoze.

Ubworozi ni bwo butuma Bwana Laibon agaburira umuryango we
Image caption Ubworozi ni bwo butuma Bwana Laibon agaburira umuryango we

Buri wese agira indoto mu buzima, bamwe bashaka kuba abakire, ariko kuri Meshuko Mapi Laibon, Umumasai wo muri Monduli, Arusha muri Tanzaniya, indoto ze ni izo kwagura umuryango we.

Afite abagore umunani biyongera ku bandi bagera kuri 40 ndetse n'abana, abuzukuru n'abuzukuruza barenga 100. Abana nabo mu murenge ndetse yanabubakiye ishuri ryabo bwite.

Image caption Umuryango wa Laibon ni uwo mu bwoko bw'abamasai
Image caption Meshuko Laibon afite abana barenga 70 yabyaye ku bagore umunani n'abandi 40

Umurenge wa Laibon ufite inzu gakondo hafi 40, ni ho akunda kuruhukira, rimwe na rimwe yibereye munsi y'igiti hamwe n'uyu muryango mugari.

"Mfite abagore umunani kandi abana banjye ni nka 76, abuzukuru banjye barenga nka 300, ntunga umuryango wanjye ncuruza inka mu gihe cy'icyi. Mfite inka zigera ku 3000 nkabona uko ngura ibigori byo gutunga umuryango."

Image caption Abana bakomoka kuri Laibon bafite ishuri ryabo yubatse ku murenge

Laibon avuga ko afite imyaka 103 y'amavuko, kandi akaba aha agaciro uburezi cyane. Yubatse ishuri afashishwe n'abaterankunga ndetse na guverinoma.

Yagize ati: " Natekereje kubaka ishuri kubera ko abana banjye bajyaga kwiga kure y'aho ntuye, ndetse rimwe na rimwe ntibashoboraga kujyayo kubera inzovu. Abantu bishwe n'inzovu. Bityo rero nabubakiye ishuri kuko nshaka ko abana banjye biga."

Image caption Umuryango wa Laibon utuye Arusha, muri Tanzaniya kandi usurwa n'abantu benshi
Image caption Bwana Laibon avuga ko ashaka ko abana be biga cyane

Ishuri ryitiriwe uyu mugabo, rifite ibyumba bitanu kandi abarimu batangwa na guverinoma. Ariko si abana be gusa baryigamo.

Image caption Bwana Laibon atunga umuryango we kubera ishyo ry'inka zirenga 3000
Image caption Guverinoma n'abaterankunga ni bo bafashije Bwana Laibon kubaka ishuri ry'abana be

Nada Sinoo, umuyobozi w'ishuri, agira ati:

"Iri shuri ryigamo n'abandi ban abo mu yindi miryango, uyu musaza ntatoranya, ariko 90% by'abanyeshuri ni aba Laibon.

Umwe mu banyeshuri ni umuhererezi wa Laibon ufite imyaka itanu. Bavuga ko bisaba umusozi kurera umwana, uyu musaza ni byo yakoze.