Rwanda: Umwanda uhingurwamo ivyo bacana

Aho bahingurira umwanda bakawukuramwo ivyo bacana
Urubyiruko rwo mu gihugu c'u Rwanda rukomeje gushyushya imitwe rwihangira imirimo mu rwego rwo kwishakira ejo hazaza heza.
Bosco Nzeyimana, ku myaka ye 22 y’amavuko yatangije umushinga wo gukora ibicanwa mu myanda hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Uwo mushinga ukorera mu karere ka Nyamagabe mu majyepfo y’u Rwanda, agace karangwamo amashyamba akunze kwangizwa cyane n’abayatema bayashakamo amakara n’inkwi zo gucana.
Imashine niyo yifashishwa mu gusya iyo myanda mbere y’uko ifu ivuyemo icishwa mu yindi mashine iyihinduramo ibintu bimeze nk’amakara yo gucanisha ariko yo akoze mu myanda.

Bosco Nzeyimana yatangije umushinga wo guhingura umwanda
Nzeyimana avugako yatangiriye ku busa ugereranyije n’aho aturuka mu muryango ukennye.
Uyu mushinga ukoresha abakozi bahoraho 25 n’abandi badahoraho, barenga 50.
Bosco Nzeyimana avuga ko intego afite ari ukuwagura ku buryo wakorera mu turere twose mu Rwanda.
Bamwe mubakoresha ibi bicanwa bavuga ko bitandukanye cyane no gukoresha inkwi zisanzwe.

Umukozi ariko aregeranya umwanda
Uyu mushinga witezweho gufasha cyane akarere k’amajyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda gakungahaye ku mashyamba, mu gihe hari icyoba cy’uko ayo mashyamba yacika; cyane cyane ko akoreshwa mu ikorwa ry’amakara agemurwa mu ntara nyinshi harimo n’umujyi wa Kigali.