Senateri Mucyo yitabye Imana bitunguranye

Jean De Dieu Mucyo yigeze kuma minisiri w'ubutabera Uwufise ububasha kw’isanamu Google
Image caption Jean De Dieu Mucyo yigeze kuma minisiri w'ubutabera

Inkuru yamenyekanye mu masaha ya mu gitondo ivuga ko umusenateri Jean de Dieu Mucyo yatsikiye ubwo yuriraga ingazi yerekeza mu biro bye.

Ngo yahise ajyanwa kwa muganga ariko ntibashobora gukiza ubuzima bwe.

Mucyo wari umaze umwaka umwe muri senat y’U Rwanda ngo yari yavuye mu rugo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza kuko yari yitwaye mu modoka .

Ku myaka 55 gusa, Jean De Dieu Mucyo yari azwi cyane mu mateka y’ubutegetsi bw’U Rwanda kuko kuva FPR ifashe ubutegetsi yakunze kugaragara mu nzego zo hejuuru z’ubutegetsi .

Mu mwaka 1999 yagizwe Ministeri w’ubutabera, umwanya yamazeho imyaka 4.

Mu mwaka wa 2013, Jean de Dieu Mucyo yagizwe umushinjacyaha mukuru wa Republika,umwanya yamazeho imyaka 3.

Mu mwaka wa 2006, nyuma y’umwuka mubi hagati y’U Rwanda n’U Bufransa ndetse n’ifungwa by’ibiro bibuhagarariye I Kigali, Jean DE Dieu Mucyo yashinzwe kuyobora Komisiyo yiswe iyo”Kugaragaza uruhare rw’U Bufransa muri Jenoside yakozwe mu Rwanda “

Nyuma y’igihe kingana n’umwaka, iyi Komisiyo yemeje ko U Bufransa bwagize uruhare rutaziguye muri jenoside yibasiye abatutsi .

Hahise hakurikiraho itangazwa ry’urutonde rw’abanyapolitiki ndetse n’abasirikare bakuru b’U Bufransa U Rwanda rushinja ko ari bo bagize uruhare rwa hafi cyangwa ruziguye muri jenoside .