Ngo 'muri jenocide Mbarushimana yagendana gerenade'

Emmanuel Mbarushimana yoherejwe mu Rwanda mu 2014 ava mu gihugu ca Danmark
Image caption Emmanuel Mbarushimana yoherejwe mu Rwanda mu 2014 ava mu gihugu ca Danmark

Urugereko ruburanisha aboherejwe n’ibihugu by’amahanga bashinjwa uruhare muri jenoside rwakomeje kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Emmanuel Mbarushimana .

Umutangabuhamya utagaragarijwe umwirondoro kubera impamvu z’umutekano , ni we wumviswe ashinja Mbarushimana uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwabereye aho bombi bari batuye mu cyahoze ari Komini Muganza .

Uyu mutangabuhamya ni umwe mu bavuga ko bazahajwe n’ibikorwa by’ubwicanyi avuga ko bwateguwe na Mbarushimana .

Uyu mutangabuhamya wo ku ruhande rw’ubushinjacyaha yasubije ibibazo by’urukiko ijwi rye ryahinduwe kandi ari ahantu atabonwa n’abari mu rukiko.

Ibi ngo byakozwe ku mpamvu zo kumurindira umutekano kuko atinya ko yagirirwa nabi n’abo mu muryango w’uwo ashinja.

Umutangabuhamya yashinje Mbarushimana kuba ku isonga y’ibitero birimo icyamusigiye ubumuga ndetse kikanahitana abana be n’abandi benshi bari bahunganye .

Uyu mutangabuhamya yanavuze ko Mbarushimana ari mu bayoboye inama zateguye ubwicanyi ndetse akaba yarategetse ishingwa rya za bariyeri ziciweho abatutsi .

Ubwo Mbarushimana yari ahawe akanya ngo ahate ibibazo umushinja, umutangabuhamya yumvikanye kenshi asa n’utera amagambo uregwa mbere y’uko yibutswa ko ari mu rukiko .

Uyu mutangabuhamya yavuze ko bitoroshye gusobanura ibyabaye mu gihe cya jenoside kubera ko yahigwaga .

Kuri we ngo no kuba ashobora gusubiza bimwe abibona nk’igitangaza .

Mbarushimana wabazaga ibibazo bye atuje rimwe na rimwe anyuzamo akamwenyura, yasaga n’ushaka kwereka urukiko ko umushinja yivuguruza mu buhamya bwe.

Mbarushimana w’imyaka 54 yagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2014 yoherejwe n’igihugu cya Denmark .

Uyu mugabo wabaye umuyobozi w’amashuri mu cyahoze ari Komini Muganza ashinjwa ibyaha birimo gushishikariza imbaga kurimbura abatutsi ndetse nawe akayigiramo uruhare.

Umutangabuhamya wa none avuga ko igihe cyose yamubonye yari yihambiriyeho za gerenades kandi yitwaje n’inkota .