Prezida Kagame yashinze leta nshya

Prezida Paul Kagame
Insiguro y'isanamu,

Prezida Paul Kagame

Prezida kagame yahinduye abagize reta y'uRwanda, aho yakuyeho Ministeri y’umutekano, hirukanwa na bamwe mu ba Ministri na bamwe mu bakuru b'intara.

Ministeri y'umutekano ntiyagarutse ku rutonde rushya kimwe n’uko uwayiyoboraga Cheikh Mousa HARERIMANA atagarutse ku rutonde.

Minisiteri y’umuryango w’afrika y’uburasirazuba na yo irasa n’iyagabanyirijwe ingufu nyinshi yari ifite kuko yafatanijwe n’iy’ubucuruzi ikiyobowe na Francois Kanimba wari uyisanzwemo.

Madamu Valentine RUGWABIZA wayiyoboraga yoherejwe guhagararira u Rwanda mu muryango w’abibumbye aho asimbuye Eugene Richard Gasana uherutse gusezererwa kuri uyu mwanya .

Minisiteri y’ubuzima yari imaze iminsi idafite uyiyobora nyuma yo kwirukanwa kwa Dogiteri Agnes Binagwaho yahawe Madamu Diane Gashumba wari muri Ministeri y’umuryango.

Ahavuye isanamu, FACEBOOK

Insiguro y'isanamu,

Evode Uwizeyimana yahawe kuyobora ubunyamabanga bwa Leta bushinzwe ibibazo   by’itegekonshinga

Umunyamategeko Evode Uwizeyimana wakunze kumvikana kenshi anegura ubutegetsi bw’U Rwanda mbere yo kugaruka mu gihugu ku buryo bwatunguye abatari bake yahawe kuyobora ubunyamabanga bwa Leta bushinzwe ibibazo by’itegekonshinga .

Ibi abigezeho nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu ihindurwa rya zimwe mu ngingo z’itegekonshinga byatumye Perezida Kagame ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora indi myaka 7 ndetse akaba yanarenzaho abyifuje .

Itegeko ryariho ryavugaga ko Perezida adashobora kurenz a manda 2 z’imyaka 7.

Nta cyahindutse muri Ministeri zigaragara nk’izikomeye .Ministeri y’ingabo,iy’imari ,ububanyi n’amahanga n’ubutegetsi bw’igihugu zagumyemo abazisanzwemo.

Insiguro y'isanamu,

Alphone Munyentwari ni we mukuru w'intara wenyene atakuwe ku mirimo ye.

Impinduka zabaye kandi zagaragaye no mu bayobozi b’intara .Intara 3 zahinduriwe abaziyobora cyakora iy’amajyepfo iracyayobowe na Alphonse Munyentwari wa wari uyisanzwemo.