Umuyaga Matthew wahitanye 800 muri Haiti

Ahavuye isanamu, AFP
Amerika yiyemeje kwohereza muri Haiti ingabo zo gufasha mu gikorwa cy'ubutabazi.
Abantu barenga 800 nibo bimaze kwemezwa ko bahitanywe n'inkubi ikomeye cyane y'umuyaga bise Matthew yibasiye amajyepfo y'uburengerazuba bwa Haiti kuwa kabiri.
Abategetsi baraburira abantu ko uwo mubare ushobora kwiyongera cyane kubera ko utarimo abashobora kuba barahitanywe n'iyo nkubi y'umuyaga mu duce tugoye kugerwamo.
Umwe mu bakozi batabara abari mu kaga yavuze ko amafoto yafashwe na kajugujugu mu mijyi iri mu turere twitaruye yerekana ukuntu aho hantu hasizwe iheruheru n'uwo muyaga ngo ku buryo hamwe na hamwe nta buye rigisigaye rigeretse ku rindi.
Ahavuye isanamu, AFP
Jeremie ni umwe mu mijyi yibasiwe cyane n'uwo muyaga - ushobora kuba warangiritse ku rugero rwa 80%
Leta zunze ubumwe za Amerika ziyemeje kwohereza muri Haiti ingabo zo gufasha mu gikorwa cy'ubutabazi.
Amerika kandi izohereza muri Haiti za kajugugu, ibimodoka bya tingitingi, ibimodoka bitanga amazi kandi inatunganye ahantu ko gutangira imiti.
Iyi nkubi y'umuyaga ubwayo, nubwo irimo ubukana bwayo burimo kugabanuka, irimo kwerekeza mu turere two mu burasirazuba bwa Amerika dukora ku nyanja.