Kigeli V Ndahindurwa: Umwami wa nyuma w'u Rwanda yatanze
Ikiganiro Umwami Kigeli V Ndahindurwa yagiranye na BBC Gahuzamiryango ku ya 18/08/2007 ku cyatumye ahunga u Rwanda n'icyari gutuma atahuka mu gihugu
Umwami wa nyuma w'u Rwanda yatanze ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabaga.
Umwami wavutse yitwa Jean Baptiste Ndahindurwa, yaje kuba umwami ku izina rya Kigeli V, yima ingoma mu mwaka wa 1959 ariko yabaye umwami w'u Rwanda kuigera muri 1961, igihe ubwami bwarandurwaga mu gihugu ahita ahunga.
Umunyamabanga wa Kigeli V, Bwana Boniface Benzige, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko kugeza ubu icyemezo cyo kumenya aho azashyingurwa kitarafatwa.
Yagize ati:
"Ntacyo turageraho kugeza ubu ngubu kuko hari n'abavandimwe be bava muri Afurika bagomba kuza kandi hari n'abajyanama dusangaywe, ntabwo turemeza icyo tugomba gukora."
Umwami yamwe avuga kenshi ko yashakaga gutaha mu Rwanda. Ariko ntibisobanutse neza niba ari ho azashyingurwa.
Bwana Benzinge yasobanuye avuga ko: ''Icyo sinagira icyo mbikwemezaho."
"Kuri ibyo ngibyo ntacyo yigeze [Umwami] abivugaho. Mu Rwanda bashatse kenshi ko ajyayo. Yabahaye za [conditions] (amabwirizwa) yo kugira ngo ajye mu Rwanda kandi izo [conditions] ntizigeze zuzuzwa. Kugeza ubu ngubu ni cyo gituma yari akiri inyuma y'igihugu."
Umami Kigeli yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yashinze umuryango ufasha imfubyi n'impunzi z'Abanyarwanda.
"Ntabwo yari yiteguye ko ashobora kugenda muri iki gihe" Boniface Benzige, umunyamabanga w'Umwami Kigeli V, ku itanga rye.
Inkuru yo mu kinyamakuru Washington magazine yasanze abaho ku mfashanyo y'ibiryo ndetse n'inzu yahawe na leta muri Amerika.
Umwami Kigeli V yahungiye muri Uganda ari kumwe n'abandi Banyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi babarirwa mu bihumbi nyuma y'isubiranamo ry'amoko mu 1959.
Ahavuye isanamu, Getty Images
Umwami Kigeli yari afite imyaka 23 igihe yimaga ingoma mu 1959
Mbere y'urupfu rwe, Umwami Kigeli V, yavuze kenshi ko yibona nk'Umwani w'u Rwanda n'ubwo mu Rwanda nta ngoma y'ubwami ihari. Abakoranaga nawe batangaje ko azasimburwa gusa uzamusimbura ntaramenyekanya.
Bwana Benzinge yagize ati: "Ibyo ntabwo turabigeraho byose. Bizamenyekana kandi muzi ko biba mu mabanga. Ntabwo ari ibintu bivugwa muri ako kanya."
Kigeli V yahiritswe ku ngoma bishyigikiwe n'Ububiligi, bwahoze bukolonije u Rwanda.
U Rwanda rwahindutse Repubulika mu 1961, Dominique Mbonyumutwa, aba perezida wa mbere. Rwaje kubona ubwigenge bwuzuye mu 1962, Gregoire Kayibanda aba perezida w'u Rwanda rwigenga.
Nyuma y'icyo gihe yabaye mu buhungiro imyaka ye yose. Urupfu rwe rwatangajwe ku rubuga rwa interineti rwe ku Cyumweru.
Itangazo ryagiraga riti:
"Yari umwizera ukomeye ndetse akaba umwami wa nyuma washyizweho muri Afurika ari muri Kiliziya Gatolika, agategeka igihugu cyose."
Ryongeyeho ko "ihererekanya ry'ingoma y'u Rwanda" rizatangazwa mu mutuzo."