Umwami wa Maroc Mouhamed VI mu ruzinduko mu Rwanda

Umwami wa Maroc Mouhamed VI na prezida w'u Rwanda Paul Kagame

Ahavuye isanamu, VILLAGE URUGWIRO

Insiguro y'isanamu,

Umwami wa Maroc Mouhamed VI na prezida w'u Rwanda Paul Kagame

Umwami w’igihugu cya Moroc Mouhamed wa 6 yaraye ageze mu Rwanda mu ma saha y’ijoro yakirwa na Perezida Paul Kagame .

Nta cyavuzwe ku mpamvu y’uru rugendo rw’uyu mwami ugeze bwa mbere mu Rwanda no muri aka karere .

Harakekwa ibiganiro hagati y’impande zombi biza kwibanda ku ishoramari dore ko ubwo Prezida Kagame aheruka muri Maroc mu kwezi kwa 6 yari yasabye abanyamaroke gushora imari mu Rwanda .

Banki yo mu Rwanda yitwaga Agaseke iherutse kugurwa na Bank of Africa yo muri Moroc .

Kuba igihugu cya Moroc cyarasabye kugaruka mu muryango w’Africa yiyunze na byo biri mu byaba bigenza uyu mwami mu Rwanda .

Birashoboka ko yaba yifuza inkunga ya Perezida Kagame uherutse kwakira inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afrika yiyunze.

Ahavuye isanamu, VILLAGE URUGWIRO

Insiguro y'isanamu,

u Rwanda rurashyigikiye ko Maroc isubira mu muryango w'ubumbwe bwa Afrika

Mu kwezi kwa 6 k’uyu mwaka ,Perezida Paul Kagame na we yari mu gihugu cya Maroc aho yasabye abashoramari baho kuza mu Rwanda ndetse icyo gihe akaba yaranatangaje ko ashyigikiye ko Maroc yakongera kuba umunyamuryango wa AU .

Igihugu cya Maroc gisanzwe gifasha u Rwanda no mu rwego rw’uburezi, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri kaminuza zo muri Moroc bishyurirwa n’iki gihugu .