Umuryango wa Kigeli V usaba ko yashyingurwa mu Rwanda

Ahavuye isanamu, AFP
Aho umwami Kigeli V Ndahindurwa azashyingurwa ntiharamenyekana
Abagize umuryango w'uwahoze ari umwami w'u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa, uherutse gutanga bongeye gusaba ko yashyingurwa mu Rwanda.
Cyakora nta gihe batangaza bumva uyu mwami ashobora kugerezwa mu Rwanda.
Mu nama yabahuje bari kumwe na Pastori Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w'umwami, abagize umuryango bavuze ko bagomba guhura n'igice kiri muri Amerika kugira ngo bemeranyweku by'ishyingurwa rye.
Guverinoma y'u Rwanda nayo ivuga ko yiteguye gufasha uyu muryango mu ishyyingurwa ry'umwami kandi nayo ikavuga ko yifuzako yagarurwa mu gihugu.
Abantu babarirwa mu mirongo biganjemo abakuze ni bo bateranye mu izina ry'umuryango w'uwari umwami w'u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa.
Barimo amasura makeya asanzwe azwi ariko ntibyoroshye kumenya isano nyayo buri wese afitanye n'uwari umwami Kigeli.
Ku isonga y'ibyo bigaga hari ukumenya aho umwami yashyingurwa kuko yaguye muri Amerika aho yabaga nk'impunzi.
Ninde azasimbura Kigeli V ?
BBC yashatse kumenya niba hari izina rizwi ry'uzasimbura umwami Kigeli.
Pastori Mpyisi yavuze ko bagiye kwegera abanyamuryango babaga muri America kugira ngo bamenye niba hari icyo umwami yasize avuze.
Kugeza uyu munsi abagize umuryango w'umwami ntibarabasha gusobanura igihe umwami azashyingurwaho, kimwe n'uko agace azashyingurwamo kataramenyekana mu gihe yaba azanywe mu Rwanda.
Umwami Kigeli wari wujuje imyaka 80 irimo 57 yamaze mu buhungiro yatanze mu mpera z'icyumweru gishize cyakora icyamuhitanye ntikiragaragaza, uretse ko abenshi bahuriza ku mpamvu z'imyaka.