AT&T yatangaje ko izagura Time Warner kuri miliyali 86 z'amadolari

Ahavuye isanamu, AFP
Bitekerezwa ko aya masezerano ari yo akomeye mu bucuruzi muri uyu mwaka
Ikigo gikomeye cy'itumanaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika AT&T cyatangaje ko kizagura ikindi kigo cy'imyidagaduro Time Warner ku ngano ikabakaba miliyali 86 z'amadolari.
Amasezerano yagezweho ku wa Gatandatu nyuma y'uko abayoboye inama z'ubutegetsi z'ibi bigo bahuye.
Abanyamakuru baravuga ko aya ari yo masezerano akomeye y'ubucuruzi muri uyu mwaka.
Bigaragaza ubushake bw'iki kigo bwo kwagura ibiganiro kigeza ku bakiliya binyuze ku rubuga rwa interineti.
Aya masezerano niyemezwa n'abashinzwe ubugenzuzi muri uru rwego, ikigo gishya cya AT&T kizibumbira hamwe mu gutangaza amakuru n'ibindi biganiro kuri Time Warner, inafite sitidiyo itungana amafilimi yitwa Warner Bros n'urutonde rw'amateleviziyo akomeye ya HBO na CNN.
Umuyobozi wa AT&T yasobanuye aya masezerano nk'amasezerano ahwanye neza.
Abayanenga bavuga ko ibi bigaragaza imbaraga nyinshi z'itangazamakuru ziri mu maboko y'ikigo kimwe. Umukandida w'ishyaka ry'Abarepubulikani, Donald Trump, yavuze ko naramuka atorewe kuba perezida atazemera aya masezerano.
Ahavuye isanamu, Helen Sloan/HBO
Inyungu ziva kuri televiziyo ya HBO kubera kwerekana filimi Game of Thrones, zitanga 18% by'ibyinjizwa na Time Warner byose.