Mu mafoto: Abanyeshuri muri Libiya mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi mu binonko by'inyubako zangijwe

Ahavuye isanamu, Hema Photography
Kaminuza yo muri Libiya yari imaze imyaka irenga ibiri ifunze kubera intambara yafunguye inakora imihango yo guha abanyeshuri impamyabumenyi.
Ishami rya Kaminuza ya Benghazi ryahindutse ishiraniro ry'imirwano hagati y;ingabo za guverinoma n'abarwanyi b'umutwe wa Islamic State kugeza igihe undi mutwe w'abarwanyi bashyigikiwe n'ubutegetsi mu burasirazuba babatsimburiye muri ako gace mu kwezi kwa Kane.
Amasomo yarahagaze mu mwaka wa 2014, yongera gusubukurwa mu mwaka ushize, ariko ku yandi makaminuza mu mujyi byakomereye abanyeshuri gutangira amasomo yabo.
Ahavuye isanamu, Hema Photography
Abanyeshuri bo mu ishami ry'itumanaho barifotozanya ingofero n'ibishura byabo ku itariki ya 15/10, ushobora kubona ibisigazwa by'inyubako yangiritse inyuma.
Ahavuye isanamu, Hema Photography
Bamwe mu banyeshuri bahisemo kwifotoreza imbere y'igisasu cya misile n'izindi ntwaro zasigaye ahabereye imirwano.
Ahavuye isanamu, Engineering School Facebook page
Kuva mu 2011, imirwano yahiritse Muammar Gaddafi ku butegetsi, imirwano yagize ingaruka kuri kaminuza. Yafunze burundu hagati mu mwaka wa 2014 igihe imirwano yakazaga umurego.
Ahavuye isanamu, Engineering School Facebook page
Ikinyamakuru cyo muri Libiya Herald kivuga ko kuva mu kwezi kwa Kane inzego zitegura ibisasu bya mine zashoboye gutegura 5% by'imitego yasizwe n'abarwanyi kuri kaminuza, kubera iyo mpamvu, inyubako za kaminuza ziracyateye ibibazo by'umutekano.
Ahavuye isanamu, Engineering School Facebook page
Urubuga nkoranyamabaga rwa Facebook rwa kaminuza ya Benghazi mu ishami ry'ubuhanga buhanitse rwashyize amafoto y'imihango yo guha abanyeshuri impamyabumenyi zabo yo ku itariki ya 11/10, ruvuga ko; "[Abanyeshuri] basabye ko ibyishimo byabo [byishimirwa] muri kaminuza, n'ubwo yangijwe cyane."
Ahavuye isanamu, Ali Alramly
Umwe mu banyeshuri yatanze ubutumwa kuri Twitter agira ati: "#Kaminuza ya Benghazi ni ho ababyeyi banjye bombi barangirije amashuri, ntewe ishema no kurangiriza kuri iyi kaminuza."
Ahavuye isanamu, Hema Photography
Bamwe bakoresheje ubutumwa bwa Twitter bagerageza kwerekana ko umujyi wa Benghazi wa kabiri munini mui Libiya uri kugarura ubuzima, banditse nk'amagambo agira ati: "Benghazi [ni] ubuzima cyangwa "Benghazi yazanzamutse".