Jenoside: Urwanda rurarega abasirikare b'Ubufaransa

Ahavuye isanamu, AFP
Leta y'U Rwanda imaze gushyira hanze urutonde rw'abasirikare bakuru 22 b'Ubufransa irega kugira uruhare muri jenoside yo muri 1994.
Mu bahoze mu mutwe woherejwe n'U Bufransa mu Rwanda mu cyiswe Operation Turqoise bararegwa uruhare rutaziguye kuri bamwe mu bikorwa byibasiye abatutsi.
Ntabwo ari ubwa mbere U Rwanda rurega u Bufransa kugira uruhare muri jenoside.
Nyuma y'aho U Bufransa busohoreye inyandiko zisaba itabwa muri yombi ry'abasirikare bakuru ba FPR, u Rwanda na rwo rwatangiye gusohora amazina y'abanyapolitiki n'abasirikare bakuru ruvuga ko bagize uruhare muri jenoside yo muri 94.
Ku isonga ry'urutonde rwasohotse ku rubuga rwa Komisiyo yo kurwanya jenoside haza General Jacques Lanxade wari umugaba w'ingabo z'u Bufransa kugeza mu mwaka wa 1995.
Iri tangazo rivuga ko ingabo z'Ubufransa zari zikuriwe na General Lanxade zagize uruhare rutaziguye mu bikorwa by'ubwicanyi n'ibikorwa by'ivangura ryibasiraga abatutsi hagati y'umwaka wa 1990 na 1994.
Nk'uko bivugwa n'iyi nyandiko ngo General Lanxade yari azi ibikorewa by'ubwicanyi byakorwaga n'ingabo za Habyarimana ariko agakomeza kuzigenera inkunga ya gisirikare ndetse n'amahugurwa.
Ku rutonde rw'abasirikare 22 kandi hariho Lt Col Michel Robardey bivugwa ko yari mu Rwanda hagati y'umwaka wa 1990 na 1994.
Uyu aregwa kuba ngo yarakoranye n'urwego rw'ubugenzacyaha rwari ruzwi nka criminology. Aha ngo yaranzwe n'ibikorwa by'iyica rubozo yakoreraga abatutsi mu gihe cyo kubahata ibibazo.
Uyu ngo ni nawe wateguye uburyo bwo kubika imyirondoro y'abagomba kwicwa hifashishijwe mudasobwa.
General Jean Claude LaFourcade wari ukuriye icyiswe Turquoise na we ari kuri uru rutonde kimwe na Capitaine Paul Barril bivugwa ko yari umujyanama wa President Habyarimana mu bya gisirikare.
Urutonde rw'aba basirikare rugaragara kandi ku rundi rw'abantu 33 rwari rwasohowe n'U Rwanda mu mwaka wa 2008 nyuma ya raporo yitiriwe Mucyo yashinje Leta y'U Bufransa uruhare rutaziguye muri jenoside.
Gusa uru rushya rwiyongeraho Capitaine Paul Barril utarabonekaga ku rwa mbere na Lt Col Jean Louis Nubis nawe uje ari mushya kuri uru rutonde.
Uretse aba basirikare, icyo gihe U Rwanda rwari rwatunze agatoki abanyapolitiki 13.
Ku isonga hazaga uwari Prezida w'Ubufransa Francois Mitterand n'umuhungu we Jean Christophe Mitterand.
Hari ho kandi na Allain Juppe wari Ministri w'ububanyi n'amahanga, Hubert Vedrine wari umunyamabanga mukuru mu biro by'umukuru w'igihugu ndetse na Francois Leotard wari Ministri w'ingabo icyo gihe.
Uru rutonde ruje nyuma gato y'icyemezo cy'umucamanza w'U Bufransa cyo gusubiramo iperereza ryo kumenya uwahanuye indege y'uwari umukuru w'U Rwanda mu myaka 22 ishize.
Umukuru w'U Rwanda, Paul Kagame, avuga ko kongera gutangiza iri perereza ari indi ntambara Ubufransa bushoje ku Rwanda kandi ko yiteguye kuyirwana.
Mu mwaka wa 2006, Urwanda rwari rwari rwacanye umubano n'Ubufransa nyuma yaho umucamanza Jean Louis Bruguiere asohoreye impapuro zisaba itabwa muri yombi ry'abasirikare bakuru 9 b'U Rwanda.