Brezil: Abapolisi bane bapfuye nyuma y'uko kajugujugu barimo 'irashwe n'amabandi'

Abazimya umuriro bagerageje gukura imirambo mu bisigazwa bya kajugujugu

Ahavuye isanamu, AP

Insiguro y'isanamu,

Abazimya umuriro bagerageje gukura imirambo mu bisigazwa bya kajugujugu

Abapolisi bane bapfuye nyuma y'uko kajugujugu yabo ihanukiye mu mujyi wa Rio de Janeiro ahazwi agaco k'amabandi hitwa God favela.

Mu mashusho adasanzwe y'impanuka, humvikana urusaku rw'imbunda mbere y'uko kajugujugu igwa nk'urubuye iva mu kirere, habuze gato ngo yikubite mu muhanda mugari.

Polisi yavuze ko iyo kajugujugu yari irimo guha ubufasha ibikorwa bya polisi byahigaga amabandi akorera mu gace ka favela.

Mbere hari habanje kuba indi mirwano hagati ya polisi n'agatsiko k'amabandi.

Abazimya umuriro bavanye imirambo y'abaapfuye ahabereye impanuka yanagaragaraga iri gucumba umwotsi.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko abashinzwe iby'iperereza bari kugenzura ngo bamenye impamvu yateye impanuka.

Niba iyi kajugujugu yahanutse irashwe, si ubwa mbere biba bibaye muri uyu mujyi uherutse no kwakira amarushanwa ya Olimpike mu mwaka wa 2016.

Muri 2009, abacuruza ibiyobyabwenge barashe kajugujugu ya polisi, bituma iturika ihanukira ku kibuga cy'umupira w'amaguru abapilote babiri barapfa.

Mu gihe cy'imyaka ibiri ishize, ibikorwa by'urugomo bivamo ubwicanyi byariyongereye i Rio nyuma ya gahunda ya 2010 yananiwe kurandura amabandi akorera mu gace ka favela acuruza ibiyobyabwenge.

Kugeza mu mpera z'ukwezi kwa Cyenda, mu mwaka wa 2016 habonentse impfu 3.649, ubwiyongere buri ku kigero cya 18% ugereranyije n'umwaka ushize.