Tour du Rwanda: Umunyarwanda Valence Ndayisenga yabaye uwa mbere

Valence Ndayisenga yari ashyigikiwe n'Abanyarwanda benshi mu irushanwa ryaberaga mu gihugu avukamo
Insiguro y'isanamu,

Valence Ndayisenga yari ashyigikiwe n'Abanyarwanda benshi mu irushanwa ryaberaga mu gihugu avukamo

Umunyarwanda Valence Ndayisenga yegukanye irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare 'Tour du Rwanda' ryasojwe uyu munsi mu mujyi wa Kigali.

Agace ka nyuma ko gusiganwa km 108 bazenguruka mu mujyi wa Kigali kegukanywe n'umunya Eritrea Okumariam Tesfom ari na we wa mbere ku mugabane wa Afurika. Yakoresheje amasaha 2, iminota 43 n'amasegonda 21. Yarushije mugenzi we w'umunya Eritrea Eyob Metkel umupira w'igare gusa naho Valence Ndayisenga aza ku mwanya wa gatatu bamurusha gusa amasegonda 3.

Insiguro y'isanamu,

Ndayisenga amaze kwegukana Tour du Rwanda inshuro ebyiri. Ubwa mbere hari muri 2014

Gusa Valence Ndayisenga yabarushije gukoresha ibihe byiza mu isiganwa ryose muri rusange. Mu duce 7 tw'iryo siganwa, Ndayisenga yatsinzemo tubiri kandi akoresheje ibihe byiza. Isiganwa rirangiye arusha Eyob Metkel amasegonda 39; bityo yegukana Tour du Rwanda.

Bombi bakinira ikipe ya Dimension Data yo mu gihugu cya Afurika y'Epfo.

Insiguro y'isanamu,

Ndayisenga ntiyashoboye kwegukana agace ka nyuma k'isiganwa ariko yakoresheje ibihe byiza muri rusange

Muri utwo duce 7 Valence Ndayisenga yakoresheje amasaha 21, iminota 15 n'amasegonda 21.

Ndayisenga yavuze ko byamusabye gukoresha imbara nyinshi n'ubuhanga budasanzwe kugira ngo yegukane iri rushanwa.

Nyuma yo gutsinda yagize ati:

"Ntibyari byoroshye, Imana irabinshoboje, ndayishimira cyane. Uroye ikipe yacu igizwe n'abanya Eritrea benshi hari uburyo bumvikanaga kandi bagafatanya bigasa nk'aho jye banshyira ku ruhande. Byansabye gukoresha ubushishozi n'ubuhanga maze kunguka mu myaka ibiri maze nkinira ino kipe."

Insiguro y'isanamu,

Abasiganwa bazengurutse igihugu mbere yo gusoreza isiganwa mu murwa mukuru Kigali

Uyu musore w'imyaka 22 y'amavuko ni ku nshuro ye ya kabiri yegukana iri rushanwa rya Tour du Rwanda. Aheruka kuritwara muri 2014.