Fidel Castro yashyinguwe

Ivu ry'umurambo wa Fidel Castro ryashyinguwe mu irimbi riri mu mujyi wa Santiago, gutyo harangira icyumweru cyose cy'imihango inyuranye yo kumusezeraho.

Abantu bo mu muryango we n'abandi bashyitsi bakeya barobanuwe nibo bari muri uwo muhango utakorewe mu ruhame.

Abantu benshi bari muri kiriyo bari ku muhanda wanyuzemo umurongo w'imodoka ziherekeje iyari itwaye ivu ry'umurambo wa Castro zerekeza ku irimbi.

Bamwe baririmbaga ngo "Ndi Fidel" kandi baririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Mu murwa mukuru Havana imbunda zarashwe inshuro 21 mu kumusezeraho.

Kuwa gatandatu Perezida wa Cuba, Raul Castro, yavuze ko leta yafashe icyemezo cyuko nta mihanda cyangwa se inyubako zigomba kwitirirwa mukuru we Fidel Castro nkuko yabisabye akiriho.

Yongeyeho ko Fidel Castro atigeze na rimwe yifuza ko abantu bamufata nk'imana.

Insiguro y'isanamu,

Raul Castro (iburyo) yakira Dilma Rousseff na Luiz Inacio Lula da Silva bigeze kuyobora Bresil.

Raul Castro kandi yavuze ko atazatenguha ku mahame ya gisosiyalisiti yazanywe n'impinduramatwara yo muri Cuba.

Ibyo umukuru wa Cuba yabivuze kuwa gatandatu i Santiago mu mihango ya nyuma yo gusezera kuri Fidel Castro wayoboye Cuba hafi imyaka 50.