Abiciwe mu karere ka Kasese bashyinguwe

Umwami Charles Mumbere
Image caption Umwami Charles Mumbere ashinjwa gushyigikira umutwe ushaka kwivana ku gihugu.

Muri Uganda mu karere ka Kasese bashyinguye imirambo y'abantu byibura 51 baguye mu bikorwa byo gukozanyaho hagati y'inzego zishinzwe umutekano n'abaharanira kwivana kuri Uganda bashyigikiye umwami waho, Charles Mumbere.

Abategetsi bo muri ako karere baravuga ko nta muntu n'umwe waje kubabwira ko muri abo bishwe harimo umuntu wabo.

Biravugwa ko bamwe muri abo bishwe batwitswe ku buryo badashobora kumenyekana.

Abantu barenga mirongo inani baguye mu bikorwa by'urugomo byabaye mu cyumweru gishize, benshi muri bo bakaba bari abarinzi b'ingoro y'umwami.

Imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu ishinja ubwicanyi inzengo zishinzwe umutekano.

Umwami gakondo, Charles Mumbere, akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi.

Ibindi bisa n’ibi