Algeria yatangiye gufata abimukira

Ahavuye isanamu, Reuters
Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ziravuga ko abategetsi muri Algeria batangiye gushyira mu bikorwa gahunda zo kwirukana abimukira babarirwa mu bihumbi bo muri Afurika y'uburengerazuba.
Ziravuga ko guhera mu minsi ishize hamaze gutabwa muri yombi abagabo, abagore n'abana babarirwa byibura ku 1400 batawe muri yombi mu mikwabo y'igipolisi gihosha imyigaragambyo.
Abo bose ngo bajyanywe mu nkambi iri hafi y'umurwa mukuru, Alger, ku nkombe y'inyanja ya Mediterrane.
Amabisi 11 yahagurutse yuzuye abimukira babarirwa mu magana yerekeza mu mujyi wa Tamanrasset uri ku rubibi rw'ubutayu bwa Sahara.
Leta ya Algeria ntabwo yigeze ivuga uko bizabagendekera ariko umunyamakuru wa BBC uri muri ako karere aravuga ko bishoboka cyane ko bazoherezwa mu bihugu bakomokamo.
Mu kwezi kwa cyenda leta ya Algeria yatangaje ko ifite umugambi wo kwirukana abimukira benshi baturuka mu burengerazuba bwa Afurika.