Angela Merkel ashaka kubuza imyenda ifuka mu maso

Burka ntizacibwa burundu ariko ntizemerwa hamwe mu hantu harimo nko mu mashuri, kaminuza ndetse no mu nkiko

Ahavuye isanamu, AP

Insiguro y'isanamu,

Burka ntizacibwa burundu ariko ntizemerwa hamwe mu hantu harimo nko mu mashuri, kaminuza ndetse no mu nkiko

Minisitiri w'intebe w'Ubudage Angela Merkel yavuze ko kwambara ibitambaro bihisha isura yose bikwiye kutemerwa mu Budage aho bishoboka hose mu buryo bw'amategeko.

Igihe yavugaga ijambo mu nama rusange y'ishyaka rye, madamu Merkel yavuze ko mu muco w'Abadage, bitaboneye ko abagore bipfuka amasura hose, nk'uko bamwe mu bayisilamu babikora iyo bambara ibitambaro bizwi nka Burka.

Iyi gahunda nishyirwa mu bikorwa, Burka ntizacibwa burundu ariko ntizemerwa hamwe mu hantu harimo nko mu mashuri, kaminuza ndetse no mu nkiko.

Umunyamakuru wa BBC uri i Berlin avuga ko ari ubwa mbere Merkel atangaje ibi mu mbwirwaruhame ikomeye.