Minisitri Alain Nyamitwe avuga ko ambasade nibiba ngombwa izafungwa

Umubano hagati y'Uburundi n'Ububirigi isa n'iyongeye kuzamo agatotsi. Biraterwa n'icyemezo cya leta y'Uburundi cyo guhamagaza uwari uyihagarariye i Buruseli.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Alain Nyamitwe, yabwiye BBC ko ambasade itafunzwe ariko ko ngo nibiba ngombwa nabyo bizakorwa.

Muri iki kiganiro aratangira asobanura impamvu bahamagaje ambasaderi.