Inama y'umushyikirano mu Rwanda yatangiye uno munsi

Iyi nama y'umushyikirano iyobowe na Prezida Paul Kagame ni ngarukamwaka

Ahavuye isanamu, Rwandan Gov

Insiguro y'isanamu,

Iyi nama y'umushyikirano iyobowe na Prezida Paul Kagame ni ngarukamwaka

Inama y'igihugu y'umushyikirano iyobowe n'umukuru w'u Rwanda iteraniye mu mujyi wa Kigali yiga ku bibazo bitandukanye igihugu gifite.

Iyi nama iba buri mwaka ihuje abagera ku 2000 barimo abategetsi bakuru, abanyamadini n'abahagarariye inzego z'ibanze.

Mu nzego nyinshi bivugwa ko zimaze gutera imbere hari urw'abajyanama b'ubuzima, abari mu nama bemeza ko bafashije gutabara ubuzima bw'abana n'abagore benshi kandi nta kiguzi kinini gitanzwe.

Mu nzego zateye imbere nk'uko bivugwa na bwana Anastase Shyaka, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere, havuzwemo urwego rw'ubuzima.

Yavuze ko igihugu cyakoresheje amafranga menshi ngo giteze imbere uru rwego ariko anashimangira ko habayeho n'uruhare rwa bamwe mu benegihugu bakora byo kwitanga.

Bagabanije imfu z'abana

Aabajyanama b'ubuzima ubu babarirwa mu bihumbi 45 kandi bakora badahembwa.

Umwaka ushize wonyine aba ngo bakiriye kandi bavura abantu biganjemo abana bagera ku bihumbi 900.

Abagera ku 2000 bateraniye mu cyumba kigari cya Convention Centre

Ahavuye isanamu, Rwandan Gov

Insiguro y'isanamu,

Abagera ku 2000 bateraniye mu cyumba kigari cya Convention Centre

Mu buryo bw'imibare ngo uruhare rw'aba bajyanama b'ubuzima rwafashije kugabanya imfu z'abana ku rugero rungana na 74 %.

Nubwo aba bajyanama bakira buri muntu ubagannye, ku buryo bwihariye ngo bafashije cyane abagore batwite.

Ku rwego rw'iigihugu aba bajyanama bamaze guhugurwa mu kuvura indwara ya malaria kandi ngo bagabanije umubare w'abarembera mu rugo.

Inama ngarukamwaka

Iyi nama y'umushyikirano iyobowe na Prezida Paul Kagame ni ngarukamwaka.

Yiga ku bibazo byugarije igihugu kandi ikaba ifite ububasha bwo kugaragaza ibyihutirwa.

Uretse abagera ku bihumbi 2 bateraniye mu cyumba kigari cya Convention Center, hari n'utundi duce twagiye tugenwa hirya no hino mu gihugu aho abahahuriye bakurikira inama ibera i Kigali ku buryo bw'ikoranabuhanga.

Nyuma y'ibitekerezo bitandukanye bikaba biteganijwe ko hazatangazwa imyanzuro igomba kubahirizwa mbere y'uko umushyikirano w'umwaka utaha uba.