Kwimurwa muri Aleppo: Ibihumbi by'abantu bategereje kwimurwa nyuma y'umwumvikano w'amasezerano

Ahavuye isanamu, Reuters
Imiryango y'ubutabazi ivuga ko abana bari muri benshi bategereje kwimurwa, bari mu bukonje bukabije mu burasirazuba bwa Aleppo.
Abasivile n'inyeshyamba baheze mu burasirazuba bwa Aleppo muri Siriya nyuma y'uko amasezerano yo kubakura muri ako gace yemeranyijweho.
Amakuru ava muri guverinoma no mu ruhande rw'inyeshyamba avuga ko guverinoma yemerera abantu guhunga bava mu turere twazahajwe n'imirwano muri Siriya.
Ariko nyuma y'amasaha menshi ibyo bimaze gutangazwa, imiryango itera y'ubutabazi yavize ko yari igitegereje gutangira ibikorwa by'ubutabazi.
Ku wa Kane abantu bagera ku 6.000 bavuye mu burasirazuba bwa Aleppo nyuma y'amasezerano yari yagezweho ariko ibikorwa byongera guhagarara ku munsi wakurikiyeho.
Mu byumweru bishize, guverinoma yasatiriye ako karere cyane.
Kimwe no mu burasirazuba bwa Aleppo biranavugwa ko amasezerano ari bunashyiremo uduce tubiri tw'abarwanyi n'indi mijyi ibiri irimo abashyigikiye guverinoma.
Urujijo rwavutse ku wa Gatanu mu gitondo igihe ibikorwa byo kwimura abantu mu duce turi hanze ya Aleppo twerekeza mu turere tw'abarwanyi twa Kham al-Asal na Khan Tourman.
Amasezerano mashya arimo iki?
Ku wa Gatandatu amakuru ava muri guverinoma nyinshi no mu ruhande rw'inyeshyamba yemeje ko amasezerano yagezweho arimo:
- Gukomeza kwimura abasivile n 'inyeshyamba bava mu burasirazuba bwa Aleppo.
- Kwimura imiryango y'ubutabazi mu duce twiganjemo abo mu bwoko bw'aba Shia twagoswe n'inyeshyamba mu ntara ya Idlib
- Kwimura inkomere mu mijyi ibiri ya Madaya na Zabadani igenzurwa na guverinoma hafi y'umupaka wa Libani

Ahavuye isanamu, AP
Bamwe mu bana bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro byashyizwe mu gisambu hafi y'intara ya Idlib