Inkongi yafashe gereza nkuru ya Kigali

Umwotsi wagaragaye hejuru ya gereza Uwufise ububasha kw’isanamu Empics
Image caption Umwotsi wagaragaye hejuru ya gereza

Kugeza mu masaha y'umugoroba, abazimya umuriro bari bakigerageza kuzimya gereza nkuru ya Kigali, barimo polisi ndetse n'igisirikari.

Iyi gereza izwi mu izina rya 1930, ibarizwamo abafungwa barenze 3000 barimo aba nyepolitiki ndetse n'abandi barimo abakoze ibyaha bya jenoside yo muri 1994.

Uwufise ububasha kw’isanamu BBC Sport
Image caption Imodokari zizimya umuriro zaboneka zija kuri gereza

Bamwe mu bafungiyemo bazwi cyane ni Ingabire Victoire Umuhoza, wakatiwe imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo guhungabanya ubusugire bw'igihugu, ingengabitekerezo ya jenoside no kubiba amacakubiri mu banyarwanda.

Benshi bagaragaraga hanze y'inyubako yaho bafungirwa kandi barinzwe bikomeye.

Image caption Inkongi y'umuriro muri gereza nkuru ya Kigali

Nta makuru menshi yavugaga ku boba bakomeretse cyangwase ababahitanywe n'iyo nkongi y'umuriro.

Gusa inzego za reta ziravuga ko hari 3 bakomeretse n'ubwo hagaragaye imodoka nyinshi zifashishwa mu gutabara zizwi nka ambulance.

Inkongi igitangira humvikanye Urusaku rw'amasasu menshi ngo yarashwe mu rwego rwo gukumira abafungwa ngo badatoroka.

Ministiri w'Ubutabera Johnson Busingye, yabwiye abanyamakuru ko mu bafungwa batatu bakomeretse, umwe gusa ariwe yababaye, kandi bose atawakomerekejwe n'ayo masasu yumvikanye yarashwe hejuru abuza abari gushaka gutoroka gereza.

Abandi babiri biravugwa ko batababaye bikabije.